Umugenzi : mu Myandikire y’iki gihe

£15.99

SKU: 9781066719815 Categories: , ,
Binding: Perfect Bound
Pages: 237Author: Simon Nzubahimana
 

Description

Ubwo “Igitabo cy’Umugenzi” cyandikwaga, bivugwa ko cyahinduwe mu ndimi zirenga 120 n’Ikinyarwanda kirimo. Abafashije mu kugihindura bacyanditse mu myandikire y’igihe cyabo kandi dukwiye kubibashimira. Uko ibihe bigenda bisimburana, imvugo nyandiko nayo irakura kuburyo ab’igihe cya vuba ntibasoma neza inyandiko yo hambere bitewe n’imihindukire y’imyandikire. Urugero rwa hafi ni nk’uko mu gihe iki gitabo cyahindurwaga mu Kinyarwanda, igihekane cya “bg” cyari kigikoreshwa mu nyandiko. Ubu icyo gihekane gisigaye gusa mu magambo amwe n’amwe. Si ibyo gusa kuko mu bihe bya kera abanditsi bakataga inshinga abasomyi bagakomeza kumva neza ubutumwa bubagezwaho. Uretse gukata inshinga byahindutse, hari n’utundi turemajambo twagiye duhindagurika guhera igihe cyahindurwaga mu Kinyarwanda kugeza ubu.

Umwanditsi yagishyize mu myandikire y’iki gihe no mu buryo bworoshye bwo kugisoma ngo abagikunze gikomeze kibafashe kidahinduye umwimerere wacyo.

Additional information

Weight0.326 kg
Dimensions23.4 × 15.6 × 1.4 cm

Reviews

There are no reviews yet.

Be the first to review “Umugenzi : mu Myandikire y’iki gihe”

Your email address will not be published. Required fields are marked *